Umusore witwa Birindwa Emmanuel wo mu kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye ari kuvurirwa ku bitaro bya Kabutare nyuma y’inkoni bivugwa ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari Niyonzima Egide. Uyu musore yajyanywe mu bitaro nyuma y’iminsi yihagarika akanituma amaraso nk’uko bitangazwa n’abaturage.
Tariki 22 Mata 2020 ngo nibwo uyu musore Birindwa yakubiswe na gitifu Egide afatanyije n’abanyerondo ubwo basangaga muri butike ye harimo abantu bari kunywa imbutabuta.
Umwe mu baturage ati “Ngiye kumva numva induru aho nari nicaye kwa mwisengeneza wanjye, basakuje bavuza induru ngo umwana baramwishe baramwishe, nahise nsohoka ndirebera hari n’abantu benshi, bari bamufashe bamucigatiye adakoza amaguru hasi, baratanyura, bakandagura mu nda, gitifu ahondagura aho bamurangije kumunyukanyuka, umwana yahise yicara hasi, arahaguruka ariruka yirutse bamukurikiza ikintu cy’igiti kinini bari bafite”.
Aba baturage bavuga ko kuva Birindwa yakubitwa n’uyu muyobozi atongeye kugira ubuzima. Umwe mu baturage ati “Akajya yituma amaraso, akihagarika amaraso”.
Nyuma yaje kugobwa kuvuga biramunanira bamujyana ku ivuriro ryo mu Gishihe, bamuha transfert yo kujya kwivuriza ku bitaro bya Kabutare.
Abaturage bavuga ko uyu muyobozi yari asanzwe ari umuyobozi mwiza ariko ngo aho coronavirus iziye nibwo yatangiye gukubita abaturage. Bavuga ko akenshi akunze kubakubitira mu isoko.
Umwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru yagize ati “Yaraje ankubita umutego nikubita hasi ankubitira hasi, sinzi icyo yampoye n’iyisaha sindamenya icyo yankubitiye”.
Umunyamabanga Nshimngwabikorwa w’Akagari ka Rugarama Niyonzima Egide, uvugwaho gukubita abo ayobora yabihakanye.
Yagize ati “Mu by’ukuri icyo kibazo nta gihari, ibibazo byakunze kuvuka cyane cyane muri bino bihe bya covid-19, ugasanga abaturage mu by’ukuri baracyafite ya ngeso yo kunywa inzoga ntibashake kubahiriza amabwiriza Leta iba yashyizeho yo kwirinda iki cyorezo. Ibyo niba aribyo bababwiye twagiyeyo dusanga abaturage banywa amayoga banasinze ariko mu by’ukuri wabereka ikibazo bafite ntibashake kukibona”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Cassien DUKUNDIMANA, aganira na UKWEZI yavuze ko iki kibazo akizi kandi kiri gukurikiranwa n’inzego z’Umutekano.
Yagize ati “Ikibazo RIB irimo kugikoraho iperereza dutegereje ibizava mu iperereza. Mu byo barimo gukoraho iperereza harimo icyo cyo gukubita no gukomeretsa”.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize mu Majyaruguru hagaragaye umuyobozi w’umurenge n’abagize urwego rwa DASSO bakubita umuturage.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase arihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze bashyize imbere umuco wo gukubita abaturage bibwira ko ari byo bizatuma babumvira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Yagize ati :’’Uwari we wese, yaba umuturage ukubise mugenzi we arabihanirwa, iyo bikozwe n’umuyobozi bihwabwa uburemere, icyo mvuga nuko umuyobozi wese uzijandika mu muco mubi wo guhohotera abaturage, yaba amuriye urwara, amuteye umugeri akamenyekana azabihanirwa, kandi bazirikane ko ibihano bihari kandi biremereye’