Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 ku Mukobwamwiza habereye impanuka y’ imodoka y’ ivatiri yarenze umuhanda abari bayirimo bose barakomereka harimo abakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa mbili z’ igitondo. Umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye UKWEZI ko iyi yatewe n’ uko umushoferi w’ iyi ivatiri ifite purake RAB 433 yakatiye umumotari agahita arenga umuhanda.
Iyi mpanuka yabereye Gatobotobo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye. Iyi vatiri yerekezaga i Huye mu mujyi.
KAMANA Andre, Umuyobozi w’ Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yabwiye UKWEZI umushoferi ari mu bakomeretse cyane.
Yagize ati “Umushoferi yakomeretse cyane, ntabwo amazina ye yashoboye kumenyekana. Hari babiri bakomeretse cyane n’ abandi babiri bakomeretse ubona ko bidakomeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbazi Clemence Uwimabera yavuze ko batatu bakomeretse cyane. Avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ umuvuduko mwinshi.
Iyi vatiri yahise ipondekara n’ imiryango ya zimwe mu nzugi yanga gufunguka biba ngombwa abaturage bakoresha ishoka mu kwasa imodoka kugira ngo bakuremo abakomeretse.
Abantu bane mu bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya CHUB naho umushoferi ari kuvurirwa mu bitaro bya Kabutare.