Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye barashinja Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza n’ iterambere mu kagari ka Mutunda ‘Nyaragendahimana Vestine’ kubaka ruswa no kubaha serivise mbi.
Nyiragendahimana Vestine, yanze kugira icyo avuga ku byo ashinjwa adusaba ko tuvugisha, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge kuko ariwe umukuriye.
Mu baturage babwiye itangazamakuru akarengane bakorerwa na Nyiragendahimana hari uvuga ko amaze imyaka 2 ashaka ikiciro cy’ ubudehe.Ngo mu mudugudu baramusinyiye ageze kuri SEDO Vestine yanga kumuha ikiciro cy’ ubudehe.
Uyu muturage avuga ko ibyo akorerwa na Vestine bimugiraho ingaruka kuko magingo aya ngo yabuze uko atanga ubwisungane mu kwivuza kuko nta kiciro cy’ ubudehe afite, ndetse ngo yakabaye afata shisha kibondo nk’ abandi ariko ngo ntayo afata kuko yabuze ikiciro cy’ ubudehe.
Yagize ati “Guhera ku kwa 3 k’ umwaka ushize kugeza uyu munsi SEDO wa Mutunda yanyimye ikiciro cy’ ubudehe. Nagiye ku kagari arambwira ngo genda ubanze uzane amafaranga ya mitiweri, ndamubwira nti nta mafaranga mfite uyu munsi wowe nshyira muri machine mpe amahirwe umwana yo kuba yaba afata igikoma, hari agatsinda ndimo Imana nimfasha mitiweri nzayitanga”.
Uyu muturage avuga ko yari yavuye ku mudugudu bamusinyije impapuro zimusabira kujya mu kiciro cya 2, gusa ngo Vestine yanze kumushyira muri machine kugeza ubu.
Uretse abashinja Vestine kubaha serivise mbi hari n’ abavuga ko abaka ruswa. Umwe muri bo yabwiye UKWEZI ati “Ikibazo mfite kiri kuri gahunda y’ ubufasha bwa VUP, abasaza n’ abakecuru bajya gusinyisha ku kagari sociale Vestina w’ akagari ka Mutunda akababwira ati ‘ndabasinyira mugende mugaruke munzaniye amafaranga nimutayazana ubutaha ntimuzibonamo”.
Uyu muturage uvuga ko nyina yakuwe ku rutonde rwa VUP rw’ abahabwa inkunga y’ ingoboka kubera ko yanze guha ruswa Vestine akomeza agira ati “Bamwe bakaza bayazanye, abandi bataza ubutaha nyine agahita abakuraho, ubu yakuyemo abakecuru benshi, barataka, abasaza bamwe bagiye kwibariza, hari abo bagaruyemo hari n’ abandi bakiri aho kandi ntacyo biyunguye”.
Abaturage bavuga ko abaha ruswa vestine iyo umuntu wabo apfuye aguma kuri urwo rutonde umusimbura we agakomeza guhabwa inkunga y’ ingoboka, ngo ariko iyo nta kintu umumenyera umuntu wawe agapfa amafaranga agakomeza kuza hagashira nk’ amezi 3, Vestine arayakwima kandi ubizi ko amafaranga yasohotse.
Aba baturage basaba inzego z’ ubuyobozi zikuriye Vestine ko zabakurikiranira iki kibazo Nyirangendahimana Vestine ntakomeze kubarenganya.
Nyirangendahimana Vestine yabwiye UKWEZI ko adafite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku byo ashinjwa, ko ahubwo twabaza umuyobozi w’ umurenge, gusa yadutangarije ko nta muturage bafite icyo bapfa.
Uwimabera Clemence , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbazi avuga ko iki kibazo atari akizi gusa ngo agiye kugikurikirana.
Yagize ati “Ntabwo nkizi ariko ubwo ndagikurikirana,…urumva ko nk’ uwo muturage kumara umwaka wose nta kiciro agira byo ni ikibazo gikomeye”.
Gitifu Uwimabera Clemence avuga ko ikibazo cyo kuba Nyirangendahimana Vestine yaka ruswa abaturage atari akizi
Gitifu Uwimabera ku kibazo cyo kuba hari abaturage bavuga ko Vestine abaka amafaranga ku nkunga ya VUP utamuhayeho akamukura ku rutonde ati “Cyaba ari ikibazo gikomeye peee ! Turafatanya, icyo kibazo tugikemure, ubwo nanjye ngiye kubaza abaturage banjye, ntumire n’ inama y’ abahabwa iyo nkunga ya DS(Direct Support) hanyuma mbafashe gikemuke”.
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko hari intambwe yatewe mu miyoberere, gusa agaya abayobozi b’ inzego z’ ibanze bacyaka abaturage ruswa kugira ngo babahe ibyo bemererwa n’ amategeko.
Agira ati “…ariko tugaye bamwe mu bayobozi b’ inzego z’ ibanze bahemukira abaturage, bamwe na bamwe nka bariya baba bashaka imirimo muri VUP, cyangwa se abakeneye ubufasha bushingiye kuri VUP, cyangwa se bariya baba bategereje ko inka za gahunda ya girinka. Izi gahunda zigomba zibageraho badatanze ruswa”.
Murekezi akomeza agira ati “Kubona akazi muri VUP, kubona imfashanyo yateganyijwe muri VUP, kubona inka muri gahunda ya Girinka bifite uko byateganyijwe bifite inzira igenda mu mucyo, iyo nzira y’ umucyo rero niyo twifuza ko abayobozi bajya bakurikiza”.
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko abayobozi bagomba kurangwa n’ ubunyangamugayo no gukuriza inzira y’ umucyo mu guha abaturage serivise za VUP
Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019, Urwego rw’ Umuvunyi rwashyize ahagaragara isuzuma rigaragaza uko uturere tw’ intara y’ amajyepfo twarushanyijwe gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa n’ akarengane.
Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 6 mu turere 8 tugize Intara y’ Amajyepfo. Huye ifite amanota 61,5% mu gihe Gisagara iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 89,5%.