Umugabo witwa Kabano Augustin wo mu kagari ka Ryakibogo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, kuri iki Cyumweru yimanitse mu mogozi mu giti cya avoka ahita apfa, ibi akaba yarabigezeho nyuma yo kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri ntapfe, bigakekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yaje mu muryango we nyuma yo kuva muri gereza ayo yari afungiwe ibyaha bya Jenoside.
Nk’uko byemejwe na CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yavuze ko Kabano Augustin mu gihe cyashize yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi agahita afungwa, hanyuma yarangiza igihano cye agafungurwa ariko yagera mu muryango hakazamo amakimbirane.
CIP André Hakizimana avuga ko Kabano yafunguwe agasanga umugore we yarigendeye yaragiye iwabo, na we akamusangayo bakabana ariko bigakekwa ko amakimbirane no kutumvikana no kwa nyirabukwe aho yabanaga n’umugore we ari byo byagiye bituma ashaka kwiyahura kenshi ariko ntabigereho.
Umuhungu wa Kabano yabwiye Polisi ko Se yigeze kwiyahura izindi nshuro ebyiri ntapfe, kuri iyi nshuro ya gatatu bwo akaba yarimanitse mu giti cya avoka akoresheje umugozi maze bwo abasha kugera ku ntego ye yo kwiyambura ubuzima, bamusanga yashizemo umwuka.