AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Umusore akurikiranyweho kwica mukuru we ufite uburwayi bwo mu mutwe

Huye : Umusore akurikiranyweho kwica mukuru we ufite uburwayi bwo mu mutwe
2-06-2020 saa 15:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2158 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, umusore w’imyaka w’imyaka 35 akurikiranyweho kwica mukuru we w’imyaka 40. Nyakwigendera yari afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse hari amakuru avuga ko n’ukekwaho iki cyaha nawe yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Byabereye mu kagari ka Rusagara, Umudugudu wa Kibilizi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kamena 2020.

Amakuru agera k’UKWEZI avuga ko uyu musore ukurikiranyweho kwica mukuru we yatawe muri yombi yatangiye gucukura imva ngo ashyingure mukuru we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Slyvestre Twajamahoro, avuga ko amakuru bafite ari uko uwishwe, n’ukekwaho icyaha bombi babanaga mu nzu.

Ati “Abaturanyi bavuga ko ukekwa nawe yari afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko uwo byari byaremejwe n’abaganga ko afite uburwayi bwo mu mutwe ni mukuru we”.

Uwishwe ni Hatungimana Innnocent 40, ukekwa ni Nzeyimana Venuste. Amakuru avuga ko yamwishe akoresheje isuka.

CIP Twajamahoro avuga ko umurambo wa nyakwigendera Hatungimana Innocent wajyanywe ku bitaro bya CHUB ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza. Yavuze ko ukekwa nawe agiye kujyanwa mu bitaro gusuzumwa kugira ngo hamenyekane niba koko nawe afite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko bitangazwa n’abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA