Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi z’ukwa cyenda 2021, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Tanzania, IGP Simon Nyakoro Sirro, aboneraho kwihanganisha Polisi ya kiriya gihugu ku bwo kubura abapolisi batatu baherutse kugwa mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Dar es Salaam.
Polisi y’u Rwanda, itangaza ko IGP Dan Munyuza yakiriye mugenzi we wa Tanzania uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Uru ruzinduko rya IGP Simon Nyakoro Sirro n’itsinda ayoboye ruzamara icyumweru rugamije gukomeza ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi.
IGP Dan Munyuza yavuze ko mugenzi we wa Tanzania IGP Simon Sirro n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda uru ni uruzinduko kubera ubufatanye n’ubushuti busanzweho bwa Polisi z’ibihugu byombi, ati “Ni yo mpamvu duhaye ikaze IGP Simon Sirro n’itsinda ayoboye.”
IGP Dan Munyuza yaboneyeho kwi kwihanganisha “Polisi ya Tanzania ndetse n’Abanyatanzaniya bose ku bwo kubura abapolisi batatu baherutse gutakaza ubuzima bwabo bari ku kazi ku itariki ya 26 Kanama 2021 mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu Mujyi wa Dar es Salaam.”
Yakomeje agira ati “Twihanganishije imiryango yabo kandi twifatanyije nabo. Urugamba rwo kurwanya iterabwoba ni rwo ruza imbere muri gahunda y’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba ubereye umuyobozi.”
Yavuze ko abayobozi ba Polisi zo mu Karere bishyizwe hamwe mu rwego rwo gusangira amakuru n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kandi ko kugira ngo bigerweho ari gombwa kubanza kuziba icyuho cy’abakora biriya bikorwa by’iterabwoba.
Ati “Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Kandi ubufatanye ni inkingi itajegajega hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”
IGP Simon Nyakoro Sirro agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’amezi ane Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na we agiriye uruzinduko muri Tanzania aho yari yajyanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.
Ruriya ruzinduko IGP Dan Munyuza yari yagiriye muri Tanzania kuva tariki 09 Gicurasi, yakiriwe na mugenzi we IGP Simon Nyakoro Sirro na we uri mu Rwanda ubu.
Icyo gihe aba bayobozi ba Polisi z’Ibihugu by’ibituranyi, baganiriye ku buryo bakongera imbaraga mu mikoranire mu gucunga umutekano ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.
IGP Simon Nyakoro Sirro aje mu Rwanda nyuma y’ukwezi kumwe, iki gihugu kinagenderewe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan wakiriwe na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro bigamije gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko umubano wa Tanzania n’u Rwanda wakomeje kuba mwiza kuva cyera, mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA yongeye kubigarukaho ubwo yavugaga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranye.
Muri iki kiganiro yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi ubu hakomeje ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo naho kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikaba bikomeje kugenda neza kuva hajyaho ubuyobozi bushya bwa Felix Tshisekedi mu gihe ku ruhande rwa Uganda ho bikomeje kwanga.
Ku ruhande rwa Tanzania, Perezida Kagame yavuze ko haba ubuyobozi bwabanje, bwakomeje kubanira neza u Rwanda ndetse n’uburiho bwa Madamu Samia Suluhu Hassan bukaba bukomeje uwo murongo.
MURI GICURASI UBWO IGP DAN MUNYUZA YAJYAGA MURI TANZANIA
UKWEZI.RW