Urwego rw’ Igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa mu Rwanda rwatangaje ko ibyabaye muri Gereza ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge atari imyigaragabyo ahubwo ari ibikorwa by’umutekano bigamije gufata abagize agatsiko kigometse ku mategeko ya Gereza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2019 nibwo Radiyo Ijwi ry’ Amerika yatangaje ko muri Gereza ya Mageragere habaye imyigaragambyo.
RCS ivuga ko ibyabaye muri iyi gereza byabaye nyuma y’ uko bitangajwe mu itangazamakuru. RCS kandi ivuga ko uwabivuze yaba atari umugororwa kuko abagororwa batemerewe gutunga telefone.
Umuntu wabwiye iyi radio ko muri Gereza ya Mageragere habaye imyigaragambyo yavuze ko impamvu bigaragambije ari ukubera umuyobozi mushya witwa Kayumba wazanywe muri gereza ya Mageragere ukubita abagororwa.
Yagize ati “Ni ukubera umuyobozi mushyashya waje, witwa Kayumba arasohora abafungwa akabakubita amaferabeto, yahagaritse abantu kwivuza, abantu barimo kuborera mu mazu abandi yabajyanye transfert barimo n’ umuyobozi uyobora umurenge(wo muri gereza), yifuza ko twabaho nk’ uko yayoboraga abantu ku Gisenyi akubita abantu”.
Mu butumwa Urwego rw’ igihugu rw’ imfungwa n’ abagororwa RCS rwashyize ku rubuga rwa Twitter rwavuze ko ibyabaye muri Gereza ya Mageragere atari imyigaragambyo nk’ uko byatangajwe ahubwo ari ukwigomeka ku mategeko ya gereza.
Yagize iti “ Uyu munsi : Kuri Gereza ya Nyarugenge/Mageragere nta myigaragabyo yahabaye nkuko byari byatangajwe na Radio ijwi Amerika. Icyakora habaye ibikorwa by’umutekano bigamije gufata abagize agatsiko kigometse ku mategeko ya Gereza”.
Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo yavuze ko ibyabaye muri Gereza ya Mageragere atari imyigaragambyo ahubwo ari abagororwa bagerageje kugumura abandi bababuza kwitabirwa imirimo nyongera musaruro.
Yagize ati "Ibyabaye ni igikorwa cyo gufata abagororwa bari bigometse ku mategeko, bashatse kubuza abagororwa kujya mu mirimo nyongeramusaruro, abandi barabyanga noneho haba akantu navuga nk’ akaguma noneho bo bagashaka kugira ngo bababuze gusohoka. Ibikorwa bibabye bimeze gutyo ubuyobozi bukora ibishoboka byose bene abo ngabo bagafatwa nibyo byabaye rero".
SSP Sengabo avuga ko umuntu wahaye aya makuru itangazamakuru avuga ko muri Gereza habaye imyigaragambyo atari umugororwa kuko ngo muri Gereza nta telefone zibamo.
Yakomeje agira ati "Ibyo bikorwa byo gufata abo ngabo byabaye nyuma y’ uko inkuru isohoka, ukibaza rero , kereka niba yaba ari mu mugambi w’ ababiteguraga ariko nanjye niyo mpamvu ntabyumva".
SSP Sengabo yavuze ko umuntu ukoze ibikorwa nk’ ibi asanzwe afunzwe, ahanishwa ibihano bito nko gufungirwa ahantu hawenyine iminsi 15, gukurirwaho gusurwa iminsi nka 15, no kwimurirwa mu yindi gereza.
SSP Sengabo yavuze ko RCS yatangiye iperereza kuri iki kibazo