AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyo utamenye ku murambo wasanzwe mu ivatiri mu karere ka Gasabo

Ibyo utamenye ku murambo wasanzwe mu ivatiri mu karere ka Gasabo
21-08-2019 saa 05:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10755 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko umurambo wasanzwe mu ivatiri mu karere ka Gasabo ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 19 Kanama nibwo abaturage bo umurenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu , umudugudu wa Rubingo babonye umurambo w’ umuntu mu modoka babimenyesha ubuyobozi buyoberwa uwo muntu.

Urwego rw’ Igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rwakoze iperereza kuri uwo murambo wari wasanzwe mu ivatiri upfutse ibitambaro rumenya uwo muntu uwo ariwe ndetse rwamaze guta muri yombi abakekwaho kwica uwo muntu.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yatangaje ko mu batawe muri yombi harimo n’ umugore w’ uyu mugabo wasanzwe mu modoka y’ ivatiri yishwe.

RIB ivuga ko igishobora kuba kihishe inyuma y’ uru rupfu nk’ uko bigaragazwa n’ iperereza ry’ ibanze ari amakimbirane yo mu rugo nyakwigendera Callixte Ndahimana yari afitanye n’ umugore we.

Yagize iti “Iperereza ry’ibanze ku murambo wasanzwe mu modoka mu mudugudu wa Rubingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, rimaze kugaragaza ko ari uwa Callixte Ndahimana ukomoka mu karere ka Kamonyi akaba yari atuye mu mudugudu wa Rubingo. Abakekwa kumwica bafashwe barimo n’umugore we.”

RIB ikomeza ivuga ko impamvu ikekwa yatumye bamwica ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we gusa ikomeje iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA