Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko irakora iperereza ikamenya icyateye impanuka y’imodoka yayo yagonze umukindo ikabona kugira icyemezo ifata.
Mu Rwanda imodoka igonze umukindo nyirayo acibwa amande ya miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda, gusa ku bw’amahirwe imodoka ya polisi yagonze umukindo ntabwo yawugushije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amafoto agaragaza imodoka ya polisi y’ u Rwanda yataye umuhanda ikagonga umukindo.
Nk’uko bigaragara ku mafoto iyi mpanuka yabereye ku Kisimenti , mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Uwiyise Baringa12 kuri twitter yabajije polisi y’u Rwanda igikurikiraho iyo ikibazo nk’iki. Yanditse ati “ Iki nicyo bita gerayo amahoro dont drink and drive. Iyo umu drive wanyu akoze ibi mubikoraho iki ???”
Polisi y’ u Rwanda nayo ibinyujije kuri twitter yahize imusubiza iti “ Mwaramutse Baringa12, hakorwa iperereza hagafatwa ibyemezo hakurikijwe raporo y’iperereza ku cyateye impanuka. Murakoze”.