AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igisirikare cy’u Rwanda cyataye muri yombi abasirikare 2 bashinjwa guhohotera abaturage mu Bugesera

Igisirikare cy’u Rwanda cyataye muri yombi abasirikare 2 bashinjwa guhohotera abaturage mu Bugesera
12-06-2020 saa 18:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2928 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ku rubuga rwacyo kivuga ko "kuva tariki 10 abasirikare babiri bafunzwe baregwa ibyaha by’imyitwarire mibi” ku baturage.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho bamwe mu baturage mu karere ka Bugesera mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata batangaje ko mu minsi ishize bakubiswe n’abasirikare bafatanyije n’inkeragutabara. Inkeragutabara ni ishami ry’ingabo z’u Rwanda.

Bamwe mu batuye muri ako kagari babwiye TV1 ko mu ijoro ryo ku cyumweru abasirikare bambaye imyenda ya gisirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bakubise abaturage batandukanye.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare rivuga ko cyamagana ibikorwa byose birenze ku mategeko cyangwa amahame agenga abasirikare b’u Rwanda.

Rivuga ko abo basirikare bazaburanishwa mu ruhame ku byaha baregwa.

Mudaheranwa Alphonse, yarakubiswe bikomeye bimuviramo kujyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi itatu.

Mu ijwi ryumvikanamo intege nkeya z’umubiri, Mudaheranwa yabwiye BBC ko yakubiswe akababazwa igice cyo hasi cyose, akaboko n’umugongo.

Avuga ko nyuma yo koroherwa yasezerewe mu bitaro ubu akaba akomeje kwitabwaho ari mu rugo kuko agifite intege nkeya.

Yagize ati : "Icyabiteye ni ugukubitwa gusa, ni ibintu byatunguranye, banyibeshyeho kuko si abantu tuziranye, nta gahunda bari babifitemo".

Amakuru yatanzwe n’abaturage ni uko aba basirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bibeshye bakajya ku rugo rwa Mudaheranwa bagira ngo ni urw’uwo bari bagambiriye.

Si ubwa abasirikare b’u Rwanda bavuzweho guhohotera abaturage

Urukiko rwa gisirikare i Kigali rukurikiranye abasirikare batanu ku byaha birimo gukubita abaturage no gusambanya abagore ku ngufu.

Bibaye mu gihe hari urubanza ruri kuregwamo abasirikare batanu ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu no gukubita abaturage i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rwa gisirikare ruherutse kurekura by’agateganyo batatu muri bo naho babiri bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Mudaheranwa avuga ko nyuma yo kugirirwa nabi abakuru b’ingabo bamufashije, ati : "Iyo batamfasha ubu simba ndi mu rugo", yemeza ko n’ubu bagikomeje kumufasha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA