Imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wa tariki 12 Mata 2020 yahitanye abantu 12 mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, biyongera ku 9 bapfuye mu minsi ine yabanje. Iyi mvura kandi imaze gukomeretsa abantu barenga 25 barimo 18 bakomeretse ku mugoroba w’ejo.
Minisitiri w’ Ubutabazi Kayisire Marie Solange yatangarije kuri RBA ko abenshi mubahitanywe n’imvura yaraye iguye ari abo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Cyungo.
Ati “Ahababaye cyane ni i Rulindo, hapfuye abantu bane kandi inzu nyinshi zangiritse. I Muhanga naho hapfuye abantu batatu, yangiza inzu nyinshi, ndetse hari n’umuhanda wangiritse uhuza Kibangu-Rugendabari.”
Muri Rulindo mu murenge wa Cyungo, mu Kagari ka Marembo, Umudugudu wa Rugaragara, inkangu yagwiriye inzu y’umukecuru witwa Bugingo Devotha w’imyaka 74, yica abuzukuru be 3 n’umwuzukuruza umwe babanaga.
Uyu mukecuru yatabaje abaturanyi barwana no kubakuramo muri iryo joro basanga bariya bana bapfuye. Muri uyu mudugudu hari undi muturage wakubiswe n’inkuba arakomereka.
Iyi minisiteri isaba abantu kwirinda kuba bari hanze cyangwa munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwirinda gukubitwa n’inkuba no kwirinda kugenda mu gihe imvura nyinshi cyangwa umuyaga kuko bishobora kubateza ingorane.
Abaturage barakomeza kugenda bamenyeshwa ibijyanye n’iyi mvura, ariko abatuye mu manegeka bagirwa inama yo kuyimukamo.
Iyi mvura tariki 17 yishe abantu 3, ku munsi wakurikiyeho yica abantu 6 mu karere ka Gicumbi, ibi bivuze koi maze kwica abarenga 20 mu minsi ine.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyari cyatangaje ko iyi mvura idasanzwe izahera tariki 17 ikageza tariki 20 ariko bigaragara ko igikomeje kugwa.
Iyi mvura nyinshi mu buryo budasanzwe ntabwo iri kugwa mu Rwanda gusa ahubwo iri mu karere u Rwanda ruherereyemo mu bihugu birimo u Burundi na Uganda, bikaba byaratumye amazi y’ibiyaga bya Victoria na Tanganyika yiyongera arenga inkombe.