Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO yakoze impanuka ubwo yajyaga i Rusizi abantu benshi barakomereka mu gihe umwe we yahasize ubuzima, Polisi y’u Rwanda ikaba iburira iyi kompanyi dore ko hari hashize igihe gito indi modoka y’iyi kompanyi ihirimye mu karere ka Kamonyi.
Iyi modoka ifite ibirango RAD 249 K bivugwa ko yahagurutse i Kigali saa munani z’igicuku yerekeza mu karere ka Rusizi, ikora impanuka mu masaha ya mugitondo ubwo yari igeze mu murenge wa Giheke ibura igihe gito ngo igere aho yagombaga kugera. Yari itwaye abantu 58, muri aba 25 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima.
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Giheke wo mu karere ka Rusizi, ikaba yabaye mu masaha ya saa moya za mugitondo.
Uyu muvugizi avuga ko n’ubwo iperereza rigikomeje, hari ibintu byinshi byakwibazwaho ku mikorere ya kompanyi ya RITCO cyane ko nta gihe kinini cyari gishize indi modoka yabo iguye mu karere ka Kamonyi. Avuga ko niba imodoka yageze i Rusizi saa moya, umuntu yakwibaza amasaha yahagurukiye i Kigali.
SSP Ndushabandi ati : "Uribaza niba imodoka yageze i Rusizi saa moya ubwo yahagurutse i Kigali saa ngahe ? Umushoferi se wari uyitwaye urumva yavuye iwe ajya ku kazi saa ngahe ?... Hari ibintu bitatu tutabura kuvuga ko ubuyobozi bwa RITCO buba bwabigizemo uruhare. Ntawabura gutekereza ko uwo mushoferi yaba yasinziraga kuko n’abagenzi bagenda ayo masaha baba basinziriye mu modoka, ntawabura gutekereza umunaniro ndetse nta n’uwabura gutekereza umuvuduko utajyanye n’imiterere y’umuhanda, n’ubwo imodoka yaba irimo akagabanyamuvuduko hari aho biba ngombwa ko uyitwaye agabanya cyane bitewe n’imiterere yaho"
SSP Ndushabandi avuga ko niba RITCO ikora ubucuruzi nayo ikwiye kureba niba idahomba mu gihe ishaka inyungu ariko imodoka zayo zigahora zigwa. Avuga ko bishoboka ko iheruka kugwa itarasubira mu muhanda n’iyi ikaba ishobora kutazawusubiramo cyangwa ikazawusubiramo hashize igihe kandi nabwo ikazaba itameze neza. Ahera kuri ibi yihanangiriza ubuyobozi bwa RITCO kugenzura neza imikorere yabo ishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ariko nabo ubwabo nk’abaharanira inyungu ikabashyira mu gihombo.