AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingabo za Congo zavogereye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda hicwa abasirikare batatu

Ingabo za Congo zavogereye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda hicwa abasirikare batatu
16-02-2018 saa 06:20' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8064 | Ibitekerezo

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), kuwa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, zavogereye ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu mudugudu wa Terimbere, akagari ka Mugari, mu murenge wa Shingiro wo mu karere ka Musanze mu Majyaruguru, ingabo z’u Rwanda zikaba zarihagazeho zirwanaho ndetse abasirikare batatu bahasiga ubuzima ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018, nibwo itsinda ry’ingabo z’ibihugu byo mu karere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda busobanurira iri tsinda uburyo ibirindiro byazo byavogerewe n’Ingabo za FARDC.

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’itsinda ry’ingabo z’ibihugu byo mu karere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM)

Brig.Gen Eugene Nkubito uyobora Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zavogerewe hakabaho kurasana, abasirikare batatu ba FARDC bagapfa, bagateshwa intwaro n’ibindi bikoresho. Nyuma y’ibiganiro byabaye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zishyikirizwa imirambo y’abasirikare batatu barashwe n’ingabo z’u Rwanda zirwanaho mu birindiro byazo, hamwe n’intwaro bambuwe.

Ingabo z’u Rwanda kandi zasabye itsinda ry’ingabo z’ibihugu byo mu karere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ko hakorwa iperereza hakamenyekana impamvu yaba yaratumye ingabo za FARDC zivogera ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda, ubundi hagakomeza gushyirwa imbere ubusugire n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, bidakuyeho ko u Rwanda rutazihanganira uwashaka kuruhungabanyiriza umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA