AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ingona ya mbere yishwe irashwe muri Nyabarongo, hategerejwe icyemezo cya RDB - AMAFOTO

Ingona ya mbere yishwe irashwe muri Nyabarongo, hategerejwe icyemezo cya RDB - AMAFOTO
24-08-2017 saa 15:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27923 | Ibitekerezo

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017, ingona yishwe irashwe mu mugezi wa Nyabarongo ku gice giherera mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, ikaba yishwe nyuma yo gufatwa mu mutego ikagaragaza amakare kuburyo yashoboraga no kugira abantu yica.

Nyuma y’uko mu minsi ishize ingona zariye abantu batatu mu byumweru bitarenze bitatu, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’igihugu n’abandi bafatanyabikorwa bafashe icyemezo cyo gutega zimwe muri izi ngona, iki gikorwa kikaba cyatangiye gutanga umusaruro kuko imwe muri zo yamaze gufatwa ndetse ikaza kuraswa nyuma yo kugaragaza amakare adasanzwe.

Ingona yafashwe ni nini, yari ifite ubukana budasanzwe

SP Emamanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi ngona yafashwe mu mutego hanyuma ikagaragaza amakare cyane kuburyo yashoboraga no kwica abandi bantu, inzego z’umutekano zishaka uburyo ziyica intege ndetse biza kuba ngombwa ko iraswa irapfa.

Nyuma yo kuyica abantu bayikiniyeho, hafi aha bari bafite n’amazi barayuhagira

SP Hitayezu, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko Polisi icyo ishaka ari uko umutekano w’abantu ucungwa neza, ikaba yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango umutekano w’abantu utazahungabanywa n’ingona. Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko hategerejwe RDB nk’ikigo cy’iterambere mu Rwanda, kugirango bagire icyemezo bafata.

Hari n’inzego z’umutekano, aha barebaga amagi menshi ingona zateye mu kibaya cya Nyabarongo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA