Inka 11 z’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ziba ahegreye ishyamba rya Gishwati mu karere ka Nyabihu zatemwe n’ abantu ku mpamvu itaramenyekana.
Byabereye mudugudu mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira 25 Werurwe 2019. Nyirazo Ndabarinze Kabera yari yaziraje mu gikumba aho zisanzwe ziba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere agiye kureba uko zaramutse azanga zatemwe zimwe zirambaraye hasi.
Antoinette Mukandayisenga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko Ndabarinze Kabera yari yasize inka ze muri icyo gikumba kiri muri Gishwati arataha ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe bikomeye.
Muri izi nka zatemwe harimo izatemwe amaguru ku buryo amafoto agaragaza amaguru ari hafi gucika n’ izo yacitse. Abazibonye bavuga ko harimo inka 9 zishobora gupfa kuko zatemwe bikomeye.
Ubuyobozi , ingabo na polisi bakoranye inama n’ abaturage kubera ibyabaye, naho 16 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gutema izi nka. Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Jomba.
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi inka z’ abayirokotse zijya zitemwa n’ abafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi byabaye mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo Abanyarwanda bibuke ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.
Icyatumye izi nka zitemwa ntabwo kiramenyekana ariko haracyekwa ingengabitekerezo ya Jenoside