Viateur Rutagengwa umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yahishuye ibanga Ingabo z’u Rwanda ziri gukoresha kugira ngo zitware neza mu butumwa zirimo muri Mozambique ndetse avuga ko ruriya rugamba ruzazamura ubuhangange bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’ubw’Igihugu ubwacyo.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Rutagengwa Viateur yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda kimaze kuba ubukumbe muri Africa kuko ahari ibibazo by’umutekano hose nta kindi gihugu bahita berecyezaho ibitekerezo atari u Rwanda.
Avuga kandi ko nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPA zibohoreye u Rwanda ndetse zikaba ari na bamwe mu basirikare b’u Rwanda, ari na byo byubakiye ku gisikare cy’u Rwanda kiyemeje gutabara ahari ibibazo by’umutekano.
Ati “Turabizi neza ko RPA iza guhagaruka Jenoside no kubohora Igihugu ni umuco bari baratojwe wo gutabara, uwo muco rero nyuma yo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu ntabwo wigeze usubira hasi ahubwo bigaragara ko ukomeje gutumbagira.”
Agaruka ku butumwa bwajyanye ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Viateur avuga ko na byo biri muri uyu murongo kuko inyeshyamba ziri muri kiriya gihugu zari zikomeje kwambura ubuzima abaturage.
Yavuze ko kuba ingabo z’u Rwanda zimaze kubohoza ibice byinshi byari biri mu maboko y’inyeshyamba, ari ubunararibonye bwa RDF kuko imenyereye urugamba.
Ati “Zizi uburyo bwinshi bwo guhangana n’umugizi wa nabi uwo ari we wese cyane cyane ufite ingengabiterezo ya Jenoside cyangwa kwica abantu no kubahohotera mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Akomeza agira ati “Ni ishema ku Gihugu cy’u Rwanda kuko gikoze ibyananiye ibindi bihugu bitari bifite n’akanunu ko kuba byajyayo ariko ingabo z’u Rwanda zimaze kugerayo ni bwo bamwe batangiye kwibaza ngo ‘baje bate ?’.”
Avuga ko kuba ingabo z’u Rwanda zijya mu bindi bihugu zikahacana umucyo ari n’ubutumwa ku bashobora guhirahira bavuga ko bashaka gutera u Rwanda.
Ati “Ubutumwa buravuga ngo n’undi wese utekereza ngo ‘nshobora gutera kiriya Gihugu cy’u Rwanda’ abone ko wa mugani u Rwanda ruratera ntiruterwa.”
Akomeza agira ati “Abirirwa birata ko bazatera u Rwanda bakavuga ko bazarufata abo reka mbakurire inzira ku murima harikiri kare, gukoresha intwaro ibyo byo ntibishoboka.”
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW