Aha hantu kuwa Mbere habereye impanuka ebyiri zose zaguyemo abantu
Nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017, mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ebyiri zombi zigahitana abantu, indi mpanuka yongeye kubera muri aka gace kuri uyu wa gatatu nayo ihitana umuntu mu gihe undi amerewe nabi cyane.
Impanuka yabaye kuwa mbere ahagana saa kumi n’ebyiri, yari iya Toyota Minibus yari itwaye abantu ibavana mu majyepfo ibajyana i Kigali, iyo mpanuka ikaba yarahitanye abantu babiri abandi benshi barakomereka. Nyuma y’amasaha macye, habereye indi y’ikamyo nayo yaguyemo abantu babiri.
Kuri uyu wa Gatatu yariki 26/07/2017 saa cyenda z’amanywa, hafi aha mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi, habaye indi mpanuka y’ikamyo bo mu bwoko bwa Howo ifite ibirango RAD 429 E yari itwawe n’umushoferi utaramenyekana kuko yahise atoroka. Iyi kamyo yageze muri aka gace, umushoferi wari uyitwaye anyura ku modoka yari imuri imbere asanga haturutseyo igare asubira inyuma agonga Moto TVS ifite ibirango RB 679 B bari mucyerekezo kimwe, umumotari n’uwo yari ahetse bahita bakomereka bikomeye.
Nk’uko amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com cyatangarijwe na CIP Emmanuel Kabanda. umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akomeza abivuga, aba babiri bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ariko umugenzi (uwari uhetswe) ahita apfa naho umumotari ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Remera Rukoma aho yagiye amerewe nabi. Imodoka na Moto kugeza ubu bifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.
Mu gihe cy’iminsi itatu gusa, aka gace kamaze kuberamo impanuka eshatu kandi zose zaguyemo abantu zinakomerekeramo abandi. Polisi nk’uko bisanzwe, igira inama abatwara ibinyabigiza kwitwararika ngo badakora impanuka cyangwa bakaziteza bagenzi babo.