AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Polisi yafashe abagabo 5 bakekwaho gutema ijosi umuturage

Kamonyi : Polisi yafashe abagabo 5 bakekwaho gutema ijosi umuturage
19-01-2021 saa 09:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2190 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe abagabo batanu bakekwaho gutema ijosi umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abafashwe ari Kamuhanda Jean Claude, Nkurikiyimana Rucakatsi Alias Njili, Hagenimana Francois, Ntitanguranwa Jean Bosco, na Ishimwe Jean Claude Alias Kimasa.

Ivuga ko aba bagabo batanu bakekwaho gutema ijosi umuturage witwa Uwineza Etienne mu ijoro ryo ku itariki ya 08 rishyira ku ya 09 Mutarama 2021.

Abafashwe bose bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Polisi ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukomeje gukora iperereza kugira ngo dosiye y’aba bagabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA