Mu masaha ya saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, umwana w’imyaka 9 yishwe n’umugizi wa nabi utaramenyekana kugeza ubu ndetse yasize murumuna w’uyu mwana we yaguye igihumure, kugeza ubu bikaba bikekwa ko yihishe mu ishyamba rya Kanyinya. Ibi aho byabereye ni mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko uyu mwana w’imyaka 9 wishwe yitwaga Umutesi Chantal, akaba yaranizwe n’umugizi wa nabi nanubu ugishakishwa. Uyu mwana w’umukobwa kandi yari kumwe na musaza we w’imyaka ine.
CIP André Hakizimana ati : "Aka kana umugizi wa nabi yagatwaye mu gashyamba arangije arakaniga ahita agenda ariruka. Kugeza ubu ntarafatwa ariko ubungubu turimo turashakisha. Uwo mwana yari kumwe n’akandi kana gasaza ke gafite imyaka ine, ako kana kaguye igihumure abantu babanza kugirango nako yagakomerekeje ariko abantu bagiye kureba basanga ntaho kakomeretse. Ubu dutegereje gukorana n’ako kana kugirango turebe niba gashobora kuba kamuzi (uwishe mushiki we bari kumwe)... Turakabaza niba karamubonye noneho amakuru aduha adufashe gukomeza iperereza neza."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Jean de Dieu Nkurunziza, n’ubwo ari mu kiruhuko cy’akazi (Congé), yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ayo makuru na we yayamenye, umurambo w’umwana wishwe ukaba wajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma naho umugizi wa nabi wamwishe we akaba arimo guhigwa mu ishyamba rya Kanyinya bikekwa ko ari ryo yihishemo.