AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Hari impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zapfuye, hari abakomeretse barimo n’abapolisi

Karongi : Hari impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zapfuye, hari abakomeretse barimo n’abapolisi
23-02-2018 saa 07:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11590 | Ibitekerezo

Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere Karongi, kuri uyu wa Kane zakomeje ibikorwa byo kwigaragambya ndetse zigerageza kurwanya inzego z’umutekano zikoresheje amabuye n’ibyuma, ari nako Polisi igerageza kuzisubiza mu nkambi mu gihe zari zagiye kwigaragambya ku cyicaro cya HCR i Karongi zivuga ko inkunga y’ibiribwa zahabwaga yagabanutse. Muri uku guhangana na Polisi, harimo abapfuye ndetse n’abakomeretse barimo n’abapolisi.

Nk’uko byemejwe na CP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na City Radio, zimwe muri izi mpunzi zaguwe mu bikorwa byo kwigaragambya zihangana na Polisi, binatuma abapolisi bakomereka ndetse bamwe muri izi mpunzi batabwa muri yombi.

CP Theos Badege ati : "Abakomeretse ba mbere ni abapolisi bateraguwe amabuye n’ibyo byuma, ariko tumaze kureba twaje gusanga harimo abo bigaragambyaga 20 bakomeretse, hari n’abapolisi 7, twaje no kumenya ko... twanabibonye bageze kwa muganga, hari batanu muri abo bigaragambyaga kubera izo nguma bitabye Imana, ariko nk’uko harimo n’igikorwa cyo kubahiriza amategeko hariho n’abandi 15 ubu bari mu maboko ya Polisi bafunze bari mu maboko y’ubutabera mu gihe abantu bakireba uruhare rwabo muri ibyo byose byakozwe n’ibyaraye bikozwe mu gusuzugura no kurwanya inzego z’umutekano."

Izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zatangiye imyigaragambyo mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare, ubwo zakoraga urugendo ruva mu nkambi zerekeza ku cyicaro cya HCR giherereye mu mujyi wa Karongo, aho bari bagiye kugaragariza abayobozi b’uyu muryango agahinda kabo.

Kuri uyu wa Kane nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,HCR, ryasohoye itangazo rivuga ko amakuru kubera imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, ngo byagize ingaruka ku nkunga zagenerwaga impunzi maze bituma mu Ugushyingo 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rigabanya iyo ryageneraga impunzi ho 10%, muri Mutarama 2018 iryo gabanuka rigera kuri 25%.

Aha HCR yagaragarije impunzi ko zikwiye gutuza zikemera ibiganiro zikaganirizwa ku kibazo gihari ngo kuko n’ubundi kitazakemuka mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ritarongera kuzamura inkunga ryageneraga impunzi.

Gusa na none izi mpunzi zabwiwe ko izizagaragaza ubushake bwo gusubira iwabo, nta muvundo ko zigomba kubyemererwa kuko ari uburenganzira bwazo,gusa ngo zigomba kubanza kwirinda kugendera ku bihuha.

Inkambi ya Kiziba ubusanzwe ibarirzwamo impunzi zigera ku 17 000 z’abanye-Congo, aho 77% byabo ari abana nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude nawe yavuze ko nta wabuza impunzi gusubira mu gihugu cyazo mu gihe zibishaka gusa yongeraho ko bikorwa mu buryo bukurikije amategeko kuri gahunda abantu badasohotse inkambi mu kavuyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA