AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’abantu

Karongi : Impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’abantu
18-06-2017 saa 11:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15006 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017, impanuka ikomeye y’imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yabereye mu karere ka Karongi, ihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri batatu barimo n’umushoferi wari uyitwaye.

Mu masaha ya saa mbiri n’iminota 10, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye ya FUSO ifite ibirango (Plaque) RAC 767 Y, nyuma yo kurenga umuhanda abari bayirimo bose bakaba bahise bapfa.

CIP Emmanuel Kabanda ; umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi kamyo yari itwawe na Nkundabagenzi Pascal yarenze umuhanda ikagonga umukingo ikagwa igaramye, abantu batatu bari bayirimo barimo n’umushoferi bakaba bahise bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yangiritse cyane n’abantu bari bayirimo bose bahita bahasiga ubuzima

Iyi kamyo yavaga i Nyamasheke yerekeza i Karongi, yari ipakiye ibijumba. Polisi ivuga ko icyateje impanuka kitaramenyekana cyakoze iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kwabyo, hagati aho imirambo y’abayiguyemo ikaba yajyanywe mu bitaro bya Karongi naho imodoka itwarwa mu modoka yikorera izindi (Break Down) yayigejeje kuri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru, ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje n’ubwo nta wabashije kurokoka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA