AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Inka y’ uwarokotse Jenoside yabagiwe mu gisambu

Karongi : Inka y’ uwarokotse Jenoside yabagiwe mu gisambu
19-04-2019 saa 15:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4108 | Ibitekerezo

Abantu bataramenyekana bikekwa ko ari abajura baraye bakuye mu kiraro inka ya Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bayicira mu murima wo hafi y’ aho atuye.

Byabereye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi , saa munani z’ igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019.

Ntazinda tariki 13 Mata ubwo hasozwaga icyunamo yatanze ubuhamya bw’ ibyabereye mu murenge wa Bwishyura mu gihe cya Jenoside yakorewe abatusi.

Hari abakeka ko inka ye yaba yishwe n’ abatarishimiye ubuhamya yatanze ariko ubuyobozi bw’ umurenge wa Bwishyura buvuga ko abishe iyi nka ari abajura bitewe n’ uko bayibaze ibice byayo bakabyirukankana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yavuze ko abishe iyi nka bateshejwe n’ irondo bakayita bakiruka.

Gitifu Uwimana yavuze ko abarimo babaga iyi nka babonye amatoroshi bagafata bimwe mu bice byayo bakabyirukankana.

Mu bakekwa kuba inyuma y’ ubu bujura harimo umushumba wa Ntazinda kuko atari yaraye kwa Ntazinda.

Uyu mushumba yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Iperereza kugira ngo afashe mu gutanga amakuru.

Gitifu Uwimana avuga ko hari abashobora kubona inka ya Ntazinda yishwe mu bihe byo kwibuka bagakeka ko byakozwe n’ abantu bagamije kumubabaza nk’uwarokotse Jenoside ariko yabwiye umuseke ko ataribyo ababikoze ari abajura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA