AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Umugore yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu

Karongi : Umugore yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu
14-03-2020 saa 09:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6977 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, rwafashe uwitwa Nyiramfatahose Pelagie w’imyaka 25 y’amavuko, utuye mu murenge wa Bwishyura ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi abihamya, yafatiwe mu cyuho kuko basanze bararanye. Abaturage batanze amakuru bavuga ko kwa Nyiramfatahose bari bakunze kuhabona umwana bagakeka ko akiri muto kandi banakeka ko anaharara.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi iby’aya makuru, avuga ko ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura mu gihe iperereza rikomeje kugirango ashyikirizwe ubushinjacyaha. Yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020.

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha : gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA