AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Abantu 42 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inka yipfishije

Kayonza : Abantu 42 bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inka yipfishije
24-12-2020 saa 11:30' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2647 | Ibitekerezo

Abantu 42 bo mu Murenge wa Mwili, AKarere ka Kayonza bajyanywe kwa muganga ikitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yipfushije ubuyobozi bukayihamba, ariko bo bakayitaburura bakayibaga bakayirya.

Aba baturage ni abo mu midugudu ya Rugeyo na Gisunzu iherereye mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza.

Bivugwa ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize aribwo inka y’umuturage yipfushije, umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi ngo yarahageze afatanya n’abaturage kuyitaba ababuza kuyirya ngo kuko yabatera ikibazo.

Akiva aho ngo abaturage bahise bayitaburura inyama zayo barazoza batangira kuzicuruza ndetse zigurwa na benshi bo mu midugudu ibiri itandukanye.

Abaziriye ngo ntibahise bagira ibibazo ako kanya ahubwo ngo kuva ku wa Mbere nibwo batangiye kurwara mu nda bamwe banacibwamo mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuri ubu abaturage bagera kuri 42 aribo bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo batewe n’izo nyama.

Gitifu Nsoro yasabye abaturage gukomeza kwirinda kurya inyama zitapimwe kandi bakubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubworozi ngo kuko aribo baba bazi impamvu bababujije kuzirya.

Kuri ubu abaturage bose bariye ku nka yipfushije bimwe mu bimenyetso bari kugaragaza ni ukurwara mu nda, kuruka, guhitwa n’ibindi bagiye bahuriraho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA