Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2017, Umugabo witwa Kabayiza Sylivere wo mu Mudugudu wa Nyarwasama I, Akagari ka Mukoyoyo, Umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza yishe umugore we witwa Mukapilote Germaine amutemaguje umuhoro kugeza apfuye, akaba yamwishe urw’agashinyaguro kuko yagiye abaga ibice bye by’umubiri kimwe ku kindi. Intandaro y’urupfu ry’uyu mugore ngo ni ugushinjanya gucana inyuma no gusesagura umutungo washiriraga mu mikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi.
Amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abaturanyi b’uyu muryango, yemeza ko uwo mugabo ngo yakinaga ikiryabarezi cyane hanyuma umugore amubajije impamvu ibintu byose agiye kubimara abigurisha, umugabo nawe washinjaga umugore we kumuca inyuma, ahita apanga kumwica, aho yamukase ibere, amuca umutwe, amutema ukuboko amubaga n’inda.
Polisi y’u Rwanda nayo yemeje iby’aya makuru, ivuga ko uyu mugabo Kabayiza n’umugore we Germaine mu myaka 2 bari bamaranye bakunze kugirana amakimbirane aho umugore yashinjaga umugabo gusesagura umutungo w’urugo naho umugabo agashinja umugore we kumuca inyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mugabo yishe umugore we amutemaguje umuhoro kugeza ashizemo umwuka.
Yagize ati “Nibyo koko umugabo witwa Kabayiza Sylivere yishe umugore we amutemaguje umuhoro kugeza apfuye. Bari bamaranye imyaka 2 ariko muri icyo gihe cyose ntabwo bari bameranye neza kuko umugore yashinjaga umugabo gusesagura umutungo w’urugo naho umugabo nawe akamushinja kumuca inyuma.”
IP Dusabe yakomeje avuga ko Kabayiza Sylivere yatawe muri yombi ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu mu gihe iperereza rikomeje. Kabayiza Sylivere aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gufungwa burundu nk’uko biteganywa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.