AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayonza : Umugore afunzwe azira gusambanya abana babiri b’abahungu

Kayonza : Umugore afunzwe azira gusambanya abana babiri b’abahungu
17-03-2020 saa 19:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7347 | Ibitekerezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugore witwa Mukanzamuye Apronaria ukekwaho gusambanya abana 2 b’abahungu mu murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB yemeje iby’aya makuru, avuga ko uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kuburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese wishora mu byaha byo gusambanya no guhohotera abana mu buryo ubwo aribwo bwose.

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha : gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA