AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kicukiro : Uwahoze ari umusirikare inzu yabagamo yahiye apfiramo

Kicukiro : Uwahoze ari umusirikare inzu yabagamo yahiye apfiramo
24-04-2019 saa 16:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4770 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2019, umugabo wahoze ari umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda afite ipeti rya Captain Moses Mubate yapfiriye mu nzu yakodeshaga.

Umukozi wakoraga mu rugo rwa Rtd Moses Mubate yavuze ko , Mubate yakundaga kunywa itabi. Ngo mu saa cyenda yabyutse ajya kugura itabi agaruka ari kurinywa hashize akanya inzu iba itangiye gushya.

Nyiri inzu yavuze ko umwana we ariwe wabonye ko inzu Rtd Moses Mubate yabagamo iri gushya ni uko bahuruza abaturanyi n’ irondo ngo barebe ko batabara uyu mugabo ariko ntibyabashobokera kuko kwica urugi byafashe umwanya munini.

Abaturanyi bavuze ko uyu mugabo yakundaga kunywa inzoga n’ itabi, kandi ngo inzoga yazinywaga zikamushobora.

Rtd Moses Mubate yabaga muri iyo nzu wenyine, umugore n’ abana baba ahandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Jean Marie Vianney Havugarurema yavuze ko bakeka ko nyakwigendera yazize kubura umwuka kuko nta gikomere bamusanganye.

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi yatabaye izimya iyi nzu iherereye mu Kagari ka Nyakabanda, mu mudugudu wa Rugwiro, ku bw’ amahirwe gaz yabaga muri iyi nzu ntabwo yaturitse.

Polisi y’ u Rwanda ikeka ko itabi nyakwigendera yanywaga ariryo ryabaye itandaro y’ iyi nkongi.

Umurambo wa nyakwigendera Rtd Moses Mubate wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri ku Kacyiru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA