Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi 2 mu bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga tariki 1 Mata 2020 y’abantu bari inyuma y’inzu bakubita umusore bavuga ko yabibiye telefone.
Byabaye tariki ya 1 Mata 2020, mu karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Gacyamo Umudugudu wa Kivumu.
Aya mashusho yashyizwe kuri twitter n’uwiyise ‘ibyo birabareba’ abaza niba byemewe ko ukekwaho kwiba akubitwa n’abantu barimo n’inkeragutabara (abanyerondo).
Mu kumusubiza , polisi y’ u Rwanda yagize iti “Turabamenyesha ko abantu 2 muri 4 bakekwaho kugira uruhare mu guhohotera umuturage, bafashwe, abandi baracyashakishwa”.
Ese biremewe gukubita umuturage gutya kuko bamukekaho kwiba hari ninyeragutabara zagakwiye kumujyana mubuyobozi neza @Rwanda_Justice @PrimatureRwanda @RIB_Rw @Rwandapolice @RwandaTV @AngelMutabaruka pic.twitter.com/hccZ9C2DqL
— ibyo birakureba s (@CoronaV32802308) April 1, 2020
Ibi bibaye mu gihe nta kwezi kurashira mu karere ka Rubavu, abaturage bakubise umuturage bamunaganitse, bamukekaho kwiba ibitoki. Byaje kurangira bamwe mu bamukubise batawe muri yombi, gusa uwakubiswe yaje kwitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Iti “Tuributsa abaturarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturarwanda mu nzego zose barasabwa kwirinda ibyazana gushyamirana no kurwana aho byaturuka hose”.