AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abakoreraga mu masoko yafunzwe no hafi yaho basabwe kuguma mu rugo

Kigali : Abakoreraga mu masoko yafunzwe  no hafi yaho basabwe kuguma mu rugo
18-08-2020 saa 09:10' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1013 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye ko nyuma y’ifungwa ry’isoko rya Nyarugenge n’irizwi nko kwa Mutangana kubera COVID-19, abahacururizaga n’abakoraga ubwikorezi bazwi nk’abakarani, bagomba kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali rifunga utwo duce ryasohokeye.

Kuri iki Cyumweru nibwo Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo mu gihe cy’iminsi irindwi, nyuma y’uko hakomeje kuboneka ubwandu bwinshi bwa Coronavirus.

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye ku wa 16 Kanama 2020. Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 muri Kigali gusa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, byatangajwe ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi.

Rikomeza riti "Abacuruzi n’abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha guhera uyu munsi kuri site zashyizweho kwa Mutangana no ku Isoko rya Nyarugenge kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa inshuro ebyiri (tariki ya 17 Kanama na tariki ya 23 Kanama) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera."

Abakorera ibikorwa byo kuranguza imyaka kwa Mutangana, Akarere ka Nyarugenge kemeje ko izajya irangurizwa ku yandi masoko yashyizweho, aho nk’ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu Majyaruguru bizajya bikorerwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza imboga n’imbuto biva mu bindi bice by’igihugu bizajya bikorerwa ku Giti cy’Inyoni no ku yandi masoko ari mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Ni mu gihe ibikorwa byo kuranguza ibirayi bizajya bikorerwa ku madepo yo mu Nzove.

Isoko rya Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutanga ryafunzwe/Photo:IGIHE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA