AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abanyeshuri bafunzwe bakurikiranyweho gutwika ku bushake ikigo bigamo

Kigali : Abanyeshuri bafunzwe bakurikiranyweho gutwika ku bushake ikigo bigamo
25-06-2017 saa 10:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21409 | Ibitekerezo

Abanyeshuri barenga 10 bo mu kigo cy’amashuri cya Riviera High School giherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kuwa Gatanu tariki 23 Kamena 2017, bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutwika ikigo cy’amashuri bigaho, ndetse no kuba baba ari bo baherutse guteza inkongi mu macumbi y’iki kigo.

Ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, mu masaha ya saa yine z’ijoro, mu macumbi y’abahungu yo mu kigo cya Riviera High School, habaye inkongi y’umuriro yatumye hangirika ibintu bitandukanye mu buryamo bw’abanyeshuri. Nyuma y’iyo nkongi, ubuyobozi bw’iki kigo ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali, bombi mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bahurije ku kuba icyateye iyo nkongi kitaramenyekanye.

Aya ni amwe mu macumbi ya Riviera High School, ni uko ameze imbere n’inyuma

Nyamara hari amakuru yizewe agera ku inyamakuru Ukwezi.com, avuga ko mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017, hari abanyeshuri bo muri iki kigo bafashwe bashaka kongera guteza inkongi y’umuriro ariko bagakomwa mu nkokora ndetse nyuma bagahita batabwa muri yombi na Polisi. Umwe mu bakozi ba Riviera High School utarashatse ko amazina ye yatangazwa, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko abanyeshuri bo muri iki kigo ubusanzwe kigamo abana bo mu miryango yifashije, baba baratwitse amacumbi bavuga ko atameze neza, bifuza ko ikigo cyayavugurura kikabaha agezweho.

Hari amakuru yizewe avuga ko inzego z’umutekano, zatangajwe n’imyitwarire y’aba banyeshuri zikabona ko hatagize igikorwa bazakora ibikorwa by’urugomo muri iki kigo. Kuwa Gatanu tariki 23 Kamena 2017, abayobozi ba Polisi, ab’ingabo n’ubuyobozi bw’ikigo cya Riviera High School, bagiranye n’abanyeshuri ikiganiro mu rwego rwo kubakangurira kwirinda ibikorwa nk’ibyo by’imyitwarire idahwitse.

Ikinyamakuru Ukwezi.com, kuri iki Cyumweru cyavuganye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, tumubaza iby’icyo kibazo ariko ntiyadutangariza byinshi kuko iperereza rigikomeje, gusa yashimangiye iby’uko hari abanyeshuri 11 batawe muri yombi. ACP Theos Badege ati : "Muri investigations zigikomeza (amaperereza), hari abanyeshuri 11 bakekwa, bakurikiranywe bafunze. Andi makuru tuzagenda tuyabagezaho uko iperereza rigenda rigera ku myanzuro, abagenzacyaha bafata ibyemezo."

Ikigo cya Riviera High School, ni kimwe mu bigo byiyubashye kandi byishyura amafaranga menshi ugereranyije n’ibindi byinshi biri mu Rwanda. Byonyine imyambaro y’ishuri kuri buri mwana, ishobora kugera ku mafaranga y’u Rwanda 205.000. Amafaranga y’ishuri ku biga muri gahunda mpuzamahanga (Cambridge), ashobora kugera kuri 2.800.000 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka umwe, naho abiga muri gahunda isanzwe, mu cyiciro rusange ni hafi 1.500.000 naho guhera mu mwaka wa Kane w’ayisumbuye ho bishyura arenga gato 1.600.000 ku mwaka umwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA