AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Icyateye imodoka ya RFTC kubura feri ikagonga imodoka 5 cyamenyekanye [AMAFOTO]

Kigali : Icyateye imodoka ya RFTC kubura feri ikagonga imodoka 5 cyamenyekanye [AMAFOTO]
24-06-2019 saa 21:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13590 | Ibitekerezo

Mu gitongo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2019, mu mujyi wa Kigali mu muhanda uva mu mujyi werekeza Kimironko habereye impanuka ikomeye yangiringiyemo imodoka nyinshi ariko Imana ikinga ukuboko

Iyi mpanuka yabereye ahazwi ku izina rya PAYAGE hafi ya Sainte Famille.Iyi bisi ya RFTC yabuze feri igonga imodoka 5 zazamukaga zerekeza mu mujyi, aho iyi Coaster ya RFTC yari iturutse ijyanye abagenzi Kimironko.

Mu byo iyi Coaster ya RFTC yagonze harimo amapoto 3 y’ amashanyarazi. Ababonye iyi mpanuka bavuga ko umushoferi wari utwaye iyi bisi nto ya RFTC ntako atagize ngo arokore ubuzima bw’ abantu, kuko yabonye ibuze feri akayikura mu mukono wayo akayigongesha amapoto y’ amashanyarazi nubwo bitakomeje kumuhira akagonga izazamukaga.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu babiri , umushoferi n’ umumotari.

SSP Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yangirikiyemo imodoka 5, zirimo 3 zangiritse cyane.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yatangarije Umuseke ko mudasobwa ikoresha ibyuma bimwe na bimwe by’iriya modoka yazimye itera kudakora neza kwabyo harimo no kubura feri, nibwo ngo yagiye igonga amapoto atatu y’amashanyarazi, zigwira ibindi binyabiziga byo mu kundi kuboko na byo bigenda bigongana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA