Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2017, Muri gare ya Nyabugogo iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali habaye impanuka ikomeye y’imodoka ya Tax Mini bus itwara abagenzi yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana
Bamwe mu baturage babonye iyi nkongi y’umuriro ifata iyi modoka babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe no kuba insinga z’iyi modoka zari zikoze nabi dore ko bemeza ko aribwo yari ikiva mu igaraje bavuye kuyikanika
Turatsinze umwe mu bayobozi ba RFTC ari nayo ifite mu nshingano gare zo mu Rwanda harimo n’iyi ya Nyabugogo, yavuze ko iyi n’ubwo bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ariko iyi modoka yahiye aribwo yari ikiva mu igaraje bamaze kuyisiga amarangi mashya n’insinga zayo bazikoze bundi bushya.
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, Umuvuguzi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,Supt Hitayezu Emmanuel ntitwabasha kumubona ku murongo wa Telefone.