AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali - Karongi : Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi nshya ya Ritco yakoze impanuka

Kigali - Karongi : Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi nshya ya Ritco yakoze impanuka
17-02-2017 saa 16:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19598 | Ibitekerezo

Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi nshya ya Ritco Ltd yasimbuye ONATRACOM , yakoze impanuka hafi y’umujyi wa Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, nyuma yo kugongana n’ikamyo ikaba yagonze umwana wari uvuye ku ishuri ahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017, mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

CIP Kabanda yagize ati : "Mu gihe cya saa sita, mu mudugudu wa Nyabikenke, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi habereye impanuka imodoka y’ikamyo ya Mercedes Benz ifite ibirango KBL 916 J/ ZD 4938 yavaga i Karongi ijya i Kigali, yagonganye na bisi (bus) Higer RAD 573 J ya RTCO yavaga i Kigali ijya i Karongi, bisi irenga umuhanda ikandagira umwana wavaga ku ishuri w’imyaka 7 witwa Umutoniwase Francine ahita apfa."

Uyu muvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko umurambo w’uwo mwana witwa Umutoniwase Francine wajyanywe mu bitaro bya Kibuye, hanyuma iperereza ku cyateye iyi mpanuka rikaba ryatangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA