Umugabo witwa Habarugira Charles wo mu Mudugudu wa Nyagasozi , Akagari ka Munanira ya Mbere mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge avuga ko yahohotewe kuva cyera n’umugore we ariko ubuyobozi bw’ibanze bukamurangarana ari nayo mpamvu asaba Perezida Kagame na Madamu we kumurenganura.
Habarugira n’umugore we, Ingabire Vestine basezeranye imbere y’amategeko mu 2008, baza gusezerana imbere y’Imana ku wa 30 Gicurasi 2009.
Ubwo bashakanaga umugore yari afite abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe, ubu umukuru muri bo afite imyaka irenga 20.
Muri rusange abana bafitanye ni batanu kuko bamaze kubyarana babiri biyongera kuri abo batatu umugore yazanye. Umugabo avuga ko abana umugore yazanye babandikishije mu muryango bitwa abana mu rugo.
Habarugira avuga ko kuva mu 2011, umugore we yatangiye kwadukana imyitwarire idahwitse, atangira kujya ava mu rugo akajya mu Ntara rimwe na rimwe akanararayo kandi umugabo atabizi.
Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, Habarugira yaganiriye na UKWEZI, agaruka kuby’agahinda afite yatewe n’icyo yita ihohoterwa ryo mu buriri, irishingiye ku mutungo ndetse rimwe na rimwe ngo umugore yamufataga mu mashati ashaka kumukubita.
Yagize ati “Mu 2011, yadukanye imico idasanzwe rimwe na rimwe akava mu rugo akagenda mu ntara za Muhanga, Nyagatare n’ahandi henshi kandi akagenda ntabizi. Naje kumubaza ikibimutera arambwira ngo azabicikaho nindamuka nemeye ikintu kimwe yansabaga.”
“Nibwo yambwiraga ati, amafaranga yose ukoreye uzajya uyanyuza mu ntoki, nyakoreshe gahunda z’urugo zirimo kwishyurira abana amashuri, guhaha, kwishyura inzu ndetse asagutse nkazayashyira kuri konti kugeza igihe azagwira tukazemeranye ikintu cyo kuyakoresha.”
Reba hano ikiganiro cyose twagiranye
Uyu mugabo akomeza avuga ko yaje kwemera kubahiriza ibyo yasabwaga n’umugore we [Icyo gihe yari umushoferi wigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka], atangira kujya ahembwa amafaranga yakoreye yose akayahereza umugore.
Habarugira avuga ko byaje kugera nyuma wa mugore atangira kujya akoresha ya mafaranga uko yishakiye noneho ngo atangira kujya ayakoreshamo amatike ajya mu mahanga mu bagabo.
Yavuze ko bitarangiriye aho kuko byageze aho umugore akajya amubwira ko ari imbwa kandi yanamuteza abagabo be bakamukubita.
Ati “Muri uko kubana gutyo ikintu cyaje kubisembura ngatangira no kumujyana mu buyobozi ni uko yandwanyaga. Yarampimye sinagenda dore ko yambwiraga ati wowe uri imbwa njyewe mfite abandi bagabo bakomeye batari nkawe.”
“Akambwira ati wowe ntacyo uvuze, uri imbwa ahubwo banakwica niba waranze kugenda ni akazi kawe uzahura n’ibibazo. Ibyo narabiretse bikajya birangira ariko igihe cyaje kugera akajya amfata mu mashati kugira ngo nimvuga amfatanye na ba bana be bankubite. Icyo gihe uko yamfataga nararaga mu ruganiriro.”
Amakuru avuga ko byaje kugera nyuma aba bombi bagura ikibaza mu Karere ka Kamonyi, bubakamo inzu ariko nyuma umugore aza guca ruhinga nyuma yiyandikishaho iyi mitungo.
Habarugira ati “Urumva ko ari ihohoterwa rishingiye ku mitungo naryo nararikorewe.”
Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo ubuyobozi bw’Akagari ka Munanira bwafashe icyemezo cy’uko aba bombi baba batandukanye by’agateganyo nk’uko bigaragara mu ibaruwa ikinyamakuru UKWEZI gifitiye kopi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yafashe ibintu bye arimuka ariko agiye kwimuka atwara ibintu byose byo munzu ku buryo uyu Habarugira avuga ko yasigaye iheruhero.
Uyu mugabo kuri ubu uri gusembera acumbika mu nshuti ze yavuze ko yifuza kurenganurwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko inzego z’ibanze zakomeje kugenda gake muri iki kibazo cye kimaze imyaka myinshi.