Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yerekanye abantu bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, hanasobanurwa amayeri atangaje akoreshwa muri ubwo bucuruzi, nk’aho umugore umwe yafashwe arugemuriye umugororwa kuri gereza arutwaye mu kajerekani k’amata, naho undi mugore yafatanywe idomoro yari yaracukuriye munsi y’uburiri akajya aruhishamo.
Abantu Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, ni abagore, abasore, abagabo ndetse n’abana batujuje imyaka y’ubukure bagera kuri 18 bafatiwe mu mirenge 3 ya Nyarugenge ari yo Rwezamenyo, Gitega na Nyarugenge. Berekanye kandi n’ibiyobyabwenge byafatiwe mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, ibyafashwe byose hamwe bigera ku biro 300.
Mahoro Marie Ange, ni umwe mu bafashwe wari wakoresheje amayeri ngo adatahurwa, aho yajyanye urumogi muri gereza ya Mageragere arushyiriye umugororwa wari wamwemereye kumuha amafaranga y’u Rwanda 60.000, akaba yari yazinze udupfunyika adushyira mu kajerekani hanyuma arenzaho amata.
Mu murenge wa Rwezamenyo kandi, hari umugore wafatanywe urumogi rwinshi yabikaga mu kidomoro hanyuma akakibika munsi y’igitanda aho yari yaracukuye umwobo cyakwirwagamo akajya atoraho urumogi rucye agiye gucuruza. Uyu we yahise atoroka ariko hari abana be babiri bafashwe na bo basanzwe bazwi mu bikorwa by’ubwo bucuruzi.
Aha abana b’umugore wafatanywe urumogi yahishaga mu kidomoro munsi y’uburiri baganiraga n’abanyamakuru
Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yakanguriye ababyeyi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage muri rusange, gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru y’ababicuruza kimwe n’ababikoresha kugirango bidakomeza kwangiza urubyiruko, abana bato n’abantu bakuru basabitswe na byo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege
Yibukije abantu ko iyo bifashwe, hari umubare munini w’abantu baba barokowe byashoboraga kuzangiriza ubuzima, bityo asaba uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo gukumira ubucuruzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.