AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umuhinde wahanutse muri etage agapfa, birakekwa ko yiyahuye

Kigali : Umuhinde wahanutse muri etage agapfa, birakekwa ko yiyahuye
1er-06-2019 saa 14:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4185 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Saa kumi n’ebyiri za mugitondo umurambo w’Umuhinde witwa Prijith, wagaragaye ku igorofa y’uwitwa Ntaganda Gervais wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, birakekwa ko yiyahuye.

Bivugwa ko uyu Mihinde yakoraga muri ‘DIGITAL HUB MEA Ltd’ ikigo gikora ibijyanye n’ itumanaho

Uyu mugabo yabaga muri etage yibana. Nyakwigendera yari yasinze cyane, kandi idirishya ry’ aho yararaga ryari rifunguye birakekwa ko ariryo yahanutsemo.

Abaturage babonye uyu murambo bahise bamenyesha inzego z’ umutekano. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe izuzuma.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko isuzuma rya muganga ariryo rizagaragaza icyateye urupfu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA