Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yarasiwe umuturage utaramenyekana imyorondoro, akaba yarashwe n’umusirikare wari ku kazi k’uburinzi.
Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyavugishaga umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yadutangarije ko aya makuru yabagezeho ariko atwizeza kuduha amakuru arambuye bamaze gukurikirana neza iki kibazo.
Ikinyamakuru Ukwezi.com kandi cyagiranye ikiganiro n’uwasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama kuko ari mu kiruhuko, uwo akaba ari Hicumunsi Alexis usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu murenge wa Kigarama, maze agutangariza uko uwo muturage yarashwe.
Yagize ati : "Kuba yarashwe byo yarashwe, yarashwe n’umusirikare wari uri ku kazi, byari mu masaha ya saa munani n’indi minota. Uwo musirikare yari abajije uwo muturage ibintu afite agirango arebe mu bikapu yari afite, undi rero amubwira ko atabishinzwe ajya kumurwanya, uwo warashwe yari afite n’igikapu kirimo umupanga ajya kuwukuramo ngo awumutemeshe hanyuma umusirikare aramurasa"
Hicumunsi Alexis kandi avuga ko uwo muntu warashwe kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru bari bataramenya imyirondoro ye ndetse ngo nta n’ubwo azwi muri uyu murenge wa Kigarama, ikindi ngo nta byangombwa bamusanganye bari kwifashisha bareba amazina ye n’indi myirondoro ye.