Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugore witwa Mukakarangwa Rosine wakoraga akazi k’Ubwunganizi mu matageko akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa aho bivugwa ko yayihaye umushinjacyaha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Kamena 2018, nibwo aba bombi Me Mukakarangwa Rosine n’uwo bivugwa ko yahaye ruswa batawe muri yombi abo bakurikiranywe na RIB, kuri iki cyaha cya ruswa.
Uyu mugore wafashwe akekwaho gutanga ruswa bivugwa ko yari ashaka kuyiha umushinjacyaha wanahise abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha rugahita rumufata, aho binavugwa ko yanashatse guha ruswa uwitwa Nsanzamahoro Silas ukorera RIB kuri sitasiyo ya Remera muri aka karere ka Gasabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwavuze ko aba bombi, umwunganizi mu mategeko n’umugenzacyaha batawe muri yombi aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo bashyikirizwe ubutabera.Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste