AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Uwari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafashwe agerageza gutoroka

Kigali : Uwari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafashwe agerageza gutoroka
26-03-2018 saa 16:48' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9043 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Werurwe 2018, Umugororwa witwa Byumvuhore Faragie wari ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba yafatiwe mu cyuho agerageza gutoroka Urukiko rw’Ikirenga rwa Kigali.

Abashinzwe umutekano bafashe uyu Byumvuhore Faragie bivugwa ko ngo atari yambaye imyenda y’imfungwa bikekwako abo mu muryango we aribo bamufashije kubona imyenda isanzwe ubwo bari baje gukurikirana urubanza rwe.

Byumvuhore ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, yavukiye mu Karere ka Rusizi tariki 1 Mutarama 1996 , akaba ari mwene Bavuge na Uwizeye. Yafashwe bwa mbere ku wa 03 Nzeri 2016, afatiwe i Remera mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, Hillary Sengabo yahamirije Ukwezi.com iby’uyu mugororwa wagerageje gutoroka Urukiko rw’Ikirenga rwa Kigali.

Yagize ati “Byumvuhore amaze gufatirwa mu cyuho mu marembo agerageza gusohoka ku rukiko rw’ikirenga rwa Kigali yambaye imyenda itari iya gereza bityo akaba akurikiranyweho umugambi we wo gutoroka ubutabera.”

CIP Sengabo kandi yakomeje avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane byinshi kuri uyu mugambi wari wateguwe n’uyu Byumvuhore wo gushaka gutoroka ubutabera.

Abakurikiranywe bakekwa kuba aribo bamufashije kubona imyambaro isanzwe kugira ngo ajijishe, ni mushikiwe n’umugore we bari baje ku rukiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA