Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017, nibwo mu kagari ka Rwezamenyo ya Mbere mu murenge wa Rwezamenyo wo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, hafi y’aho benshi bakunda kwita kwa Mutwe, hamenyekanye inkuru y’abantu babiri basanzwe mu nzu umwe yapfuye naho undi akaba amerewe nabi cyane, bikaba bikekwa ko byatewe n’imbabura yaraye yaka.
Aya makuru yemejwe na SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko umusore witwa Emmanuel n’umukobwa witwa Umutoni Chantal bacuruzaga mu kantu kameze nka kantine (Cantine) aho batekaga umureti n’ibindi byo kurya bitandukanye, hanyuma uwo bakoreraga akaba yagiye kubareba mu gitondo ahageze asanga umusore yapfuye naho umukobwa mugenzi we amerewe nabi cyane, bigakekwa ko iyo mbabura ari yo yabacuze umwuka (Oxygen).
SP Emmanuel Hitayezu ati : "Hari umusore umwe wapfuye, mu ma saa moya za mugitondo nibwo hamenyekanye ko hari abantu babiri bari baryamye mu nzu, baje gusanga umwe yapfuye undi akaba amerewe nabi yoherejwe mu bitaro bya CHUK. Hakekwaga ko bashobora kuba bahitanywe n’imbabura baraye bacanye, kubera ko abinjiyemo bwa mbere basanze n’ubundi imbabura yaka"
SP Hitayezu akomeza avuga ko umurambo w’umusore wapfuye wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma byemezwe niba koko imbabura ari yo yabaye intandaro y’urwo rupfu, naho umukobwa umerewe nabi we arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK.
Andi makuru mashya yavuye mu iperereza ryakozwe na Polisi nk’uko SP Hitayezu yabitangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com, ni uko nyuma y’akazi ninjoro, Emmanuel na Chantal banuye ibintu bakabishyira mu nzu bararamo birimo n’imbabura batari bazimije, ari nayo bikekwa ko yabaye intandaro y’urupfu rw’uwo musore undi mukobwa babanaga akaba n’ubu amerewe nabi.
Ubusanzwe iyo umuntu ahumeka, akenera umwuka wa Oxygen (02) hanyuma umwuka wa CO2 (Carbon dioxide) ukaba ari nk’umwuka wanduye umubiri w’umuntu udakeneye. Iyo imbabura yaka nayo, ikoresha umwuka wa Oxygen (02) bityo mu gihe umuntu aryamye mu cyumba kirimo imbabura yaka, umwuka wa muntu ahumeka ashobora kuwucurwa n’imbabura bikaba byagera n’aho apfa.