AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kirehe : Polisi yarashe imfungwa eshanu zashakaga gutoroka zihita zipfa

Kirehe : Polisi yarashe imfungwa eshanu zashakaga gutoroka zihita zipfa
28-04-2021 saa 15:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2598 | Ibitekerezo

Abapolisi barashe imfungwa eshanu (5) zari zifungiye muri Kasho yo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe ubwo bariho bagerageza gutoroka, bose uko ari batanu bahise bapfa.

Amakuru y’iraswa ry’izi mfungwa zarashwe ubwo zageragezaga gutoroka aho zari zifungiye muri kasho, yemejwe na Polisi y’u Rwanda nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Taarifa dukesha aya makuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abapolisi bari bagiye guha ziriya mfugwa amazi yo gukaraba ubwo umupolisi yafunguraga abandi bahise barwanira kwiruka batoroka.

Avuga ko abapolisi bari barinze kuri iyo kasho babanje kurasa mu kirere ngo izo mfungwa zihagarare ariko zikanga zikongeza umurego.

Yagize ati “Abari barinze barashe hejuru mu kirere ngo bahagarare ariko bakomeza kwiruka, ari nabwo harashwe batanu.”

Izi mfungwa zarashwemo eshanu zahise zitaba Imana.

Polisi y’u Rwanda ikunda kugira inama abaturage kudahangana n’inzego by’umwihariko abari mu byaha kuko abapolisi bitabaza intwaro bafite ku buryo byashyira mu kaga abo bantu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA