Umugabo witwa Nsanzabagabo Bonaventure wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe yishe umugore we Musabyemariya Beatrice amuciye ijosi nawe agerageza kwiyahura.
Byabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2019 mu ma saa tanu z’ ijoro ryakeye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Musaza Majyambere Jean Claude yabwiye UKWEZI ko icyatumye uyu mugabo yica umugore we kitaramenyekana gusa ngo harakekwa amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma..
Gitifu Majyambere avuga ko uyu mugabo wahoze ari umusirikare yatemye ijosi ry’ umugore we akoresheje umuhoro, arangije anywa umuti wica ntiyapfa agerageje no kwikata ijosi nabwo ntiyapfa.
Yagize ati “Mu ma saa tanu z’ijoro nibwo umugabo yakase ijosi umugore we, nawe yiha umuti wica anikeba ijosi ariko kugeza ubu ntabwo arapfa yatwawe ku bitaro bya Kirehe none mu kanya bamujyanye kumuvurira mu bitaro bya Kanombe aracyarimo akuka gake.”
Gitifu Majyambere avuga ko icyo asaba abaturage ari ukutikunda kuko avuga ko uyu mugabo kuba yishe umugore nawe akagerageza kwiyahura ari uko atatekereje ku mibereho y’ abana babiri yabyaranye n’ umugore we yishe.
Abazi uyu mugabo Nsanzabagabo n’ umugore we Musabyemariya Beatrice bavuga ko bashobora kuba bapfuye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.