AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kirehe : Umugabo yishe umugore we witeguraga kujya kwibuka

Kirehe : Umugabo yishe umugore we witeguraga kujya kwibuka
11-04-2019 saa 17:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14942 | Ibitekerezo

Umugabo w’ imyaka 37 wo mu murenge wa Gatore akagari ka Cyunuzi akurikiranyweho kwica umugore we Nyiransabimana Jeanine wari ufite imyaka 34 y’ amavuko witeguraga ngo age kwifatanya n’ abandi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugabo yahise atoroka ariko aza gufatwa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2019. Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko wari umuryango ubanye neza ndetse nta makimbirane bari bawuzimo. Nyakwigendera yari umujyamana w’ Ubuzima nk’ uko UKWEZI twabitangarijwe n’ Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Kirehe MUKANDARIKANGUYE Gérardine.

Yagize ati “Yamwishe ahagana mu rukerera, ahita atoroka ariko ubu yamaze gufatwa. Yafatiwe I Kayonza. Nta makimbirane bari bafitanye, umugore we yari n’ umujyanama w’ ubuzima. Nta makimbirane azwi kuko n’ abaturanyi bavuga ko ntayo bari babaziho. Muri iki gitondo idini umugore yasengeragamo ryari rifite gahunda yo kwibuka ngo yarari kwitegura kugira ngo agire ibyo atunganya hanyuma ajyane n’ abandi kwibuka”

Amakuru agera k’ UKWEZI aravuga umurambo wa Nyakwigendera wabonetse uryamye mu muvure. Abana bavuye gushaka ubwatsi babona umurambo wa nyina ntibabona se nuko bahita batabaza.

Uko uyu mugabo yafashwe

Nubwo yahise atoroka ntabwo yari yafunze telefone ze, ni uko inzego z’ umutekano zirazikurura zimenya aho aherereye. Ubundi buryo bwakoreshejwe hari umuntu wamuhamagaraga akamwitaba akamubwira aho ari. Uwamuhamagaraga yamubwiraga ko ashaka kumugira inama y’ uko yatoroka undi akamubwira aho ageze.

Uyu mugabo Nsabimana yafatiwe muri gare ya Kayonza amaze gukatisha itike ngo atege imodoka ijya Nyagatare.

Nsabimana na Nyiransabimana Jeanine bafitanye abana batatu umukuru afite imyaka 14 umuto afite itanu.

Ntabwo haramenyekana uburyo uyu mugabo Nsabimana yakoresheje yica umugore we. Umurambo wa Nyakwigendera Nyiransabimana wajyanywe ku bitaro bya Kirehe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA