AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Menya bimwe mu byerekeye Gen Patrick Nyamvumba, wari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Menya bimwe mu byerekeye Gen Patrick Nyamvumba, wari umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
5-11-2019 saa 10:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 48107 | Ibitekerezo

Ingabo z’u Rwanda zitwa RDF (Rwanda Defence Force) zikomoka ku ngabo zabohoye u Rwanda zitwaga mbere RPA (Rwanda Patriotic Army). Itegeko No 19/2002 ryo ku wa 17/05/2002 ryahinduye izina rya RPA, ingabo zihabwa irindi zina rya RDF. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari General Patrick Nyamvumba, ubu akaba yasimbuwe na Gen Jean Bosco Kazura naho we agirwa Minisitiri w’Umutekano mu gihugu. Muri iyi nkuru turagaruka cyane kuri Gen Patrick Nyamvumba.

General Patrick NYAMVUMBA yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva tariki 22 Kamena 2013. General Patrick Nyamvumba yavutse tariki 11 Kamena 1967. Yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, imwe muri yo twavuga nko kuyobora Batayo y’Ingabo zirwanira ku butaka, umutwe wa Mechanised ndetse Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka. Iyo mitwe yagiye ayiyobora mu 1995, 1996 no mu 1997.

Aha Gen Patrick Nyamvumba yarahiriraga inshingano zo kuba Umugaba mukuru w’Ingabo

Hagati y’umwaka w’1998 n’1999, General Patrick Nyamvumba yabaye umuyobozi ukuriye operasiyo n’imyitozo ku rwego rw’icyicaro gikuru cy’ingabo. General Nyamvumba yayoboye ikigo gishinzwe gutegura abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro kuva 2004 kugera 2006.

Indi mirimo yashinzwe harimo kuyobora itsinda ryiga ihurizwa hamwe ry’umutwe umwe w’ Ingabo z’u Rwanda, kuyobora Komite ishinzwe Ingengo y’imari y’Ingabo, ayobora n’umushinga wari ushinzwe kwiga ishyirwaho ry’ Ishuri Rikuru rya Gisirikare. Gen Patrick Nyamvumba yanabaye intumwa ihuza u Rwanda n’urwego rw’ Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ Umuryango w’Abibumbye (UN), aho yagiye ashingwa kuganira n’izo nzego no gusinya amasezerano y’ubufatanye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

General Patrick Nyamvumba yarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Nigeria ndetse yize no mu Ishuri Rikuru rya gisirikare muri Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College. Nyuma yaho yize mu Ishuri rikuru ry’ingabo ryigisha amahoro muri Afurika y’Epfo muri 2003.

General Patrick Nyamvumba afite ubunararibonye mu bijyanye n’amahugurwa n’inama zitandukanye ku bijyanye n’ivugurura ry’ inzego z’umutekano (Security Sector Reform), amategeko mpuzamahanga agenga Intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’amahugurwa y’abayobozi bari ku rwego rwo hejuru yagiye abera muri Afurika no muri Amerika.

General Patrick Nyamvumba yari Umuyobozi Mukuru w’ishami rya gisirikare rishinzwe gucunga ibikoresho byose bya Gisirikare, mbere yo gushingwa kuyobora ingabo za Loni n’iz’ Afurika yunze ubumwe mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID). Yashinzwe kuyobora ingabo za Loni ihuriyeho n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe i Darfur kuva muri Nzeli 2009 kugeza muri Werurwe 2013. Kuva muri Kamena 2013 yagizwe Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya akiriho kugeza n’ubu.

SOMA INKURU BIJYANYE : - Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA