Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ku kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 kugeza ku ya 16 Nyakanga mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hateganyijwe umuyaga mwinshi ushobora kwagiza ibikorwaremezo. Minisiteri y’Ubutabazi yeretse abaturarwanda ibyo bagomba kwitwararika birimo no kujya mu baturanyi igihe batizeye ubukomere bw’amazu yabo.
Minisiteri y’Ubutabazi mu Rwanda yavuze ko abantu bakwiye kuba maso muri iri joro ryitezwemo inkubi idasanzwe y’umuyaga kandi bagacomora ibikoresho by’amashanyarazi :
Mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati "-Kuba maso muri iri joro mu gihe bumvise hari umuyaga mwinshi aho batuye,
– Gufunga neza inzugi n’amadirishya kugira ngo bidahitisha umuyaga ukinjira mu nzu ari mwinshi,
– Igihe hari umuyaga mwinshi abantu bagomba kwikinga ku kintu gikomeye nk’igikuta,-Gucomora ibikoresho bikoresha amashanyarazi kugira ngo imiyoboro y’amashanyarazi iramutse iguye cyangwa umuriro ukagenda ugaruka bidatwikwa na wo bikangirika, bikaba byanateza inkongi,
– Kwirinda gusohoka hanze kwikinga ku biti cyangwa ibindi byateza impanuka,
– Abantu batuye mu nzu zifite ibisenge bitaziritse kandi bidakomeye, mu gihe bumva umuyaga ari mwinshi ushobora gutwara igisenge barasabwa kujya mu baturanyi ahari inzu zikomeye."
Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Nyakanga yavuze ko uyu muyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 13 ku isagonda.
Iki kigo cyatangaje uretse mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu bindi bice by’igihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi rivuga ko uyu muyaga uri guturuka ku butsikamire bw’umwuka mwinshi mu mayjyepfo y’Inyanja y’Abahinde.
Riti “Bitewe n’uko hateganyijwe umuyaga mwinshi ushobora kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye, Meteo Rwanda irashishikariza abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ibanze”.