Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu muhanda Kigali- Musanze habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo nini yafashwe n’inkongi y’umuriro irasha irakongoka gusa amakuru avuga ko nta muntu wayipfiriyemo.
Iyi nkongi yabaye ahagana saa sita zo kuri uyu wa 31 Kanama 2020, ubwo iyi kamyo yari igeze mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.
Bivugwa ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa rukurana yari ipakiye kawunga ubwo aho yerekezaga mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abaturage bo muri aka gace babonye iyi mpanuka babwiye UKWEZI, ko ikamyo yabanyuzeho irimo gucumba umwotsi igeze imbere babona irakongotse gusa umushoferi wari urimo n’uwo bari kumwe ntacyo babaye kuko bahise bavamo.
Polisi y’igihugu ikorera mu Majyaruguru yahise izana kizimyamwoto ibasha kuzimya iyi kamyo gusa ibintu byari birimo byo byari byahiye ndetse n’imodoka yari yahiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo, Mukeshimana Alice yabwiye UKWEZI ko kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyabiteye ariko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda no kurwanya inkongi ryahise ritabara baraza barazimya.
AMAFOTO : Nsengiyumva Edouard