AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Perezida Kagame yasuye abofisiye bari gutorezwa i Gako

Mu mafoto : Perezida Kagame yasuye abofisiye bari gutorezwa i Gako
29-10-2020 saa 20:00' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 4404 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yasuye aba banyeshuri batorezwa i Gako kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2020.

Perezida Kagame yabwiye abitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda, ko bagomba gutangira kuzirikana ko bakwiye guharanira inyungu z’abaturage no kubarinda.

Yagize ati “Umwuga wo kurinda igihugu cyacu cy’u Rwanda bigomba kumvikana ko ari umwuga usanzwe wo kuba mu ngabo zishinzwe kurinda igihugu, mu buryo bwo kukirinda umwanzi cyangwa kumuhashya igihe yagiteye. Akenshi byumvikana ko aria ho bihera n’aho bigarukira.’’

Yavuze ko muri uko kurwana hari ibindi byinshi byiyongeraho bijyanye no guharanira ubusugire bw’igihugu mu cyerekezo cyifuzwa.

Ati “Kurwana nabyo bikubiyemo imyumvire. Igihugu cyawe uragishaka ute ? Ushaka ko kimera gute ?’’

Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu.

Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA