AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Umugabo n’umugore bafatiwe mu cyuho bari kubaga ihene bibye bazengurutswa Umujyi wa Musanze bikoreye inyama

Mu mafoto :  Umugabo n’umugore bafatiwe mu cyuho bari kubaga ihene bibye bazengurutswa Umujyi wa Musanze bikoreye inyama
20-06-2020 saa 08:41' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5511 | Ibitekerezo

Umugore n’umugabo bafatiwe mu cyuho bamaze kubaga ihene bikekwa ko bibye umuturanyi wabo maze umugore n’uwari waje kubafasha kuyibaga batambagizwa umuhanda bbikoreye inyama mu gihe umugabo nyirurugo we yahise aburirwa irengero.

Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 19 Kamena bibera mu mudugudu wa Kiryi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

Izi hene ebyiri zibwe saa cyenda n’igice zo mu rukerera, mu mudugudu wa Kiryi ku mugore witwa Kanyamibwa Immaculée urwariye mu bitaro. Mu rugo hari umuhungu we w’umusore n’umushyitsi wabasuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine yatangaje ko izo hene zibwe mu rukerera ku mugore uri mu bitaro.

Gitifu Mukamusoni avuga ko saa tatu n’igice, ushinzwe umutekano mu mudugudu witwa Kavumu yamuhamagaye amubwira ko abonye hari abantu bari kubaga ihene kandi badasanzwe babaga, ahita yoherezayo abashinzwe umutekano mu mudugudu no mu kagari babagwa gitumo.

Yakomeje agira ati “Mu kubagwa gitumo umugabo yahise yiruka aratoroka, bafata umugore n’undi muntu wari waje kubafasha bari kubaga ayo matungo, umugore we yarimo ajya kuzibika bategereje kuzigemura aho basanzwe bazijyana”.

Kugeza ubu uwo mugore n’umugabo wari waje kubafasha kubaga iyo hene, ubu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Muhoza, mu gihe umugabo we yatorotse akaba agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA