AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto : Umurambo w’umusirikare wa RDF wiciwe muri Centrafrique wagejejwe mu Rwanda

Mu mafoto : Umurambo w’umusirikare wa RDF wiciwe muri Centrafrique wagejejwe mu Rwanda
23-07-2020 saa 10:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5298 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard uherutse kugwa mu gitero muri Centrafrique aho yari mu butumwa bw’amahoro, wagejejwe mu Rwanda.

RDF yatangaje ko umurambo wa Sergent-Major Nsabiyaremye wagejejwe I Kigali ku wa 21 Nyakanga 2020.

Uyu musirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo za Loni mu Gace ka Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambéré mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Centrafrique ku wa 13 Nyakanga 2020.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo za Loni bivugwa ko cyagizwemo n’Umutwe witwa 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation).

Mbere y’uko umurambo we uzanwa mu Rwanda, yasezeweho mu cyubahiro mu muhango wabereye ku Kibuga cy’Indege cya Bangui-M’poko ku wa 21 Nyakanga 2020.

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; Umugaba wa Minusca, General Daniel Sidiki Traoré n’Intumwa yungirije y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Centrafrique, Denise Brown.

Igisirikare cy’u Rwanda cyihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare witabye Imana. Ku wa 24 Nyakanga nibwo azashyingurwa i Kanombe mu irimbi rya Gisirikare.

Umutwe wa 3R wagabye iki gitero ugizwe n’abarwanyi bo muri Centrafrique, washinzwe mu 2015 uvuga ko ugamije kurinda abaturage ibitero bya Anti-Balaka. Uyoborwa n’umuntu witwa Abbas Sidiki.

U Rwanda ni urwa gatatu mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro. Rufite batayo eshanu z’ingabo zirwanira ku butaka, batayo ishinzwe imodoka z’intambara, batayo irwanisha imodoka z’intambara, ishami ry’iby’indege, abaganga, abakozi n’indorerezi za gisirikare. Hari ingabo 5342 za RDF ziri muri Amisom, Minusca, Unamid, Unisfa na Unmiss.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA