AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Abantu 39 barimo abana bazwi nka ba Marine batawe mu yombi

Musanze : Abantu 39 barimo abana bazwi nka ba Marine batawe mu yombi
31-08-2021 saa 09:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1530 | Ibitekerezo

Abantu 38 barimo abana bataba mu ngo z’iwabo bazwi nka ba Marine, batawe muri yombi kubera gukekwaho kwiba abaturage ndetse rimwe na rimwe bagakoresha intwaro zirimo ibisongo.

Aba bantu bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze mu Karere ka Musanze ubwo zari mu mukwabo wo gushakisha abakomeje kujujubya abaturage babiba ibyabo ndetse bakanahungabanya umutekano.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko bariya bantu bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ariko ko ibikorwa byo gufata n’abandi bikomeza.

Yagize ati “Abo bigaragara ko hari ibimenyetso by’ibyaha bakekwaho bazashyikirizwe ubugenzacyaha. Ku bana bato bazwi nka marine bo ku bufatanye n’inzego z’ibanze abafite imiryango bakomokamo bazafashwa gusubizwamo abandi bajyanwe mu bigo ngororamuco byabagenewe."

Abamaze gufatwa bose bashyikirijwe Ishami rya Polisi rya Muhoza ngo bagezwe mu Kigo Ngororamuco cya Kinigi, bigishwe Uburere mboneragihugu n’imyuga.

CIP Alex Ndayisenga yaboneyeho kuburira abijandika mu bikorwa by’ubujura ko kubihagarika kuko akaboko k’ubutabera kabategereje.

Ati “Turabagira inama yo gukoresha amaboko yabo n’imbaraga zabo mu bikorwa byiza bibateza imbere."

Photos : Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA